Urubyiruko rwasoje amasomo atangwa n’Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, rwasabwe kuba abakozi beza mu bigo byababonyemo ubushobozi bikabaha akazi, abahisemo kwihangira imirimo basabwa gufatanyiriza hamwe mu guteza imbere uyu mwuga.
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022 mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rw’abanyeshuri 323 basoje amasomo y’igihe gito ajyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibukomokaho.
Ni umwuga basaba ko ukwiye kuva ku isura y’uko ar’umurimo w’abakene n’abakuze ahubwo ukaba umwuga ubyara amafaranga ku buryo bweruye bikozwe n’urubyiruko.
Ni mu gihe abatarabona akazi, bagaragaje ko impamyabushobozi bahawe zigiye kubafungurira imiryango y’amahirwe menshi.
Aya masomo yatangiwe impamuabushobozi atangwa n’umushinga Kilimo Trust Rwanda wo gushyigikira urubyiruko rwo mu cyaro (R-YES) binyuze mu mashuri makuru y’imyuga (IPRC), amashuriy’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), inganda, ibigo by’abashoramari mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi; Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’ubworozi (RYAF) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).